Andi masezerano atumye Rayon ibona imodoka 2 nto zishobora kuzakurikirwa na Bus y’abakinnyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’iminsi micye Ikipe ya Rayon Sports isinyanye amasezerano na Canal +, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yagiranye andi masezerano na Kompanyi ya Tom Transformers itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucuruza imodoka ikaba yahise inaha iyi kipe imodoka ebyiri nto zizajya zifashishwa mu kazi zishobora no kuzakurikirwa n’indi nini izajya itwara abakinnyi.

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Rayon Sports aho yahise iyiha imodoka ebyiri nto [Voiture] zo mu bwoko bwa Suzuki Swift zifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw.

Izindi Nkuru

Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

Amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’impande zombi
Ni imodoka nto zizajya zifashishwa mu bikorwa by’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon bwanashyikirijwe ibyangombwa by’izi modoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru