Ange Kagame yasobanuye uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’umwana bifashishije imikino

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ange Ingabire Kagame yagaragaje uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’abana bato babinyujije mu dukino bagirana na bo, avuga ko ubusanzwe gukina n’umwana muto bimufasha gukuza ubwonko.

Ni ubutumwa bukubiye mu mashusho y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bujyanye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw’umwana.

Izindi Nkuru

Muri ubwo butumwa Ange Kagame avugamo ati “Ndi umubyeyi unyuzwe”, Ni nyuma y’uko ku wa 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.

Yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari  ingirakamaro, kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire ye n’abandi bigena imikurire y’ubwonko bwe.

Ibintu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubuzima bw’umwana gukura neza

“Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko muri kamere y’umwana gukina ni cyo gikorwa cy’ibanze. Birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye cyangwa akaba adafite ubuzima bwiza, bizamugora gukina.

Umwana atangira gukina akivuka. Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro (senses). Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Nyuma impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo”

Ikintu cy’ingenzi ababyeyi bashobora gukorera mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo “Kwiganana”.

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru