APR FC  yahinduye ikibuga cy’imyitozo yitegura Etoile Sportive du Sahel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya APR FC yitegura ikipe ya Etoile Sportive du Sahel, yahinduye ikibuga cy’imyitozo, aho igiye kujya ikorera kuri Stade Regional i Nyamirambo, ikibuga kizakira uyu mukino.

 

Izindi Nkuru

APR FC niyo izabanza kwakira Etoile Sportive du Sahel, ni umukino uzaba tariki ya 15 Ukwakira 2021 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2021.

 

APR FC yari isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi, guhera kuri uyu wa kabiri bakaba ari bwo batangira gukorera i Nyamirambo.

 

APR FC isezereye iyi kipe ikaba izahita ijya mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe yatsindwa yahita imanuka muri Confederations Cup.

 

APR FC ikaba ikomeje imyitozo idafite abakinnyi 2, Byiringiro Lague wagiriye imvune mu ikipe y’igihugu muri Nzeri ubwo yakinaga na Kenya, akaba azagaruka mu kibuga umwaka utaha.

 

Undi mukinnyi ni Omborenga na we wagiriye imvune mu ikipe y’igihugu iheruka gukina na Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru