APR izagera ite mu Maroc yahagaritse ingendo?…Ubuyobozi bwa APR bwagize icyo bubivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwami bwa Maroc bwahagaritse ingendo zerecyeza n’iziva muri iki Gihugu mu rwego rwo gukumira ubwoko bushya bwa COVID-19 bukomeje guca ibintu mu bihugu binyuranye mu gihe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yagombaga kujyayo mu kwitegura umukino wo kwishyura ifitanye na RS Berkana.

Iki cyemezo cy’Ubwami bwa Maroc cyafashwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, bwatangaje ko buhagaritse ingendo z’indege zose zerekeza muri iki gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya wa bwa Coronavirus bwise Omicron.

Izindi Nkuru

Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko iyi kipe itegereje ko bayimenyesha aho bazakinira.

Ibi bibaye mu gihe APR FC yagombaga guhaguruka kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkana mu mikino wo kwishyura ya CAF Confédération Cup.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itegereje ko RS Berkana nk’ikipe izakira uyu mukino izabamenyesha aho uzabera.

Ati “Ubuyobozi bwa APR FC butegereje ko R.S Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro ni uwa RS Berkane na leta yabo.”

Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko RS Berkane na leta yabo ari bo bagomba kugira icyo bakora

Umukino wo kwishyura wa APR FC wari uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, muri Maroco.

Hari amakuru avuga ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afrika CAF yatangiye kugirana ibiganiro n’Ubwami bwa Maroc kugira ngo uyu mukino uzahabere ndetse n’ikipe ya APR FC yemererwe kujya muri buriya bwami.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru