Israel Mbonyi yongeye gukora ibyashobora abahanzi bacye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, Israel Mbonyi, yongeye kuzuza BK Arena mu gitaramo ngarukamwa ‘Icyambu Live Concert’, nk’uko byari bimeze mu gitaramo nk’iki umwaka ushize.

Uyu muhanzi ukunzwe n’ingeri zose, yaba abakijijwe n’abadakijijwe, abato n’abakuru, yakoze iki gitaramo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo Abaturarwanda bifatanyaga n’abatuye Isi mu kwizihiza umunsi wa Noheli wibutsa Abakristu ivuka rya Yezu.

Izindi Nkuru

Muri iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro izwi nka BK Arena, abantu bari bakubise buzuye, dore ko batangiye kuhagera izuba rikiva mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere.

Israel Mbonyi wabanje guharurirwa inzira y’urubyiniro n’umuhanzi Yvan Ngenzi, yaje kuza ku rubyiniro mu masaha ya kare ubwo yinjiraga aririmba indirimbo ye yisa ‘Nk’umusirikare’ yanitiriye album aherutse gushyira hanze.

Ubwo yageraga ku rubyiniro, byabaye nk’ibihindura isura, kuko abitabiriye iki gitaramo bose bahagurukiye rimwe bagaragaza akanyamuneza kadasanzwe.

Uyu muhanzi na we uzi kuzamura ijwi rikirangira, yakomereje ku ndirimbo ze zirimo iyo yise ‘yaratwimanye’, yaririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi kandi wanaririmbye indirimbo ze zamenyekanye mu gihe cyo hambere, yananyuzagamo akaririmba indirimbo ze nshya ziganjemo izo mu rurimi rw’Ikiswahili nka ‘Nina Siri’ imaze kuba ikimenyabose muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yasoreje ku ndirimbo yise ‘Number one’ na yo yakunzwe n’abatari bacye, banabigaragarije mu kuyimusaba, ubwo bifuzaga indirimbo asorezaho, bose bagahuriza kuri iyi.

Iki gitaramo cyanitabiriwe n’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyagaragayemo n’abahanzi bakomeye bari baje nk’abitabiriye igitaramo, barimo umuhanzi The Ben uri mu kwezi kwa buki, ndetse n’Umunya-Tanzania Ommy Dimpoz ufite izina rikomeye mu karere.

The Ben ari mu baje mu gitaramo (Photo/Inyarwanda)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru