AS Muhanga na Sunrise FC zishobora gusubizwa mu cyiciro cya mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya AS Muhanga na Sunrise FC ziheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru kuri ubu birashoboka ko zagaruka mu cyiciro cya mbere zikiyongera ku makipe 16 bityo hagakina amakipe 18 mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Amakuru Radio&TV10 yamenye nuko kugaruka kw’aya makipe bifitanye isano n’igaruka ry’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda (Azam TV), sosiyete yakoranaga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ikanerekana imikino itandukanye.

Izindi Nkuru

Nk’uko Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier aheruka kubitangaza, yavuze ko ibiganiro bya Azam TV na FERWAFA biba umunsi ku munsi gusa agasoza avuga ko ntakirajya mu buryo.

Ese kuki amakipe akina icyiciro cya mbere agiye gusubira kuri 18?

Nyuma y’uko FERWAFA bemeye ko bari kuganira na Azam TV, amakuru yakurikiye ibi avuga ko Azam TV isaba FERWAFA ko byayibera byiza kongera umubare w’amakipe azakina shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022 yava kuri 16 akaba 18.

AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kubura amanota abaha umwanya mu makipe yitwaye neza muri shampiyona 2020-2021, shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru