Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yashime indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Bosco yitwa Piyapuresha.

Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

Izindi Nkuru

Benshi barimo n’ibyamamare ndetse n’abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yashime indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Bosco

Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati “Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.”

 

Inkuru ya: Mugabe Jean Paul/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru