Bandari FC ya Cassa Mbungo yatsinzwe na Ulinzi Stars, yuzuza umukino wa 6 itabona amanota 3

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bandari FC itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre ntabwo iri mu bihe byiza yatangiranye shampiyona kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 yuzuzaga umukino wayo wa gatandatu itabona amanita atatu imbumbe. Bandari FC yatsinzwe na Ulinzi Stars ibitego 3-1.

Wari umukino wa 19 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, umukino wa karindwi (7) Bandari FC inganyije muri shampiyona kuko imaze gutsinda imikino irindwi (7) inganya imikino itanu (5).

Izindi Nkuru

Nyuma yo gutsindwa na Ulinzi Stars, Bandari FC iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 28 ikaba izigamye ibitego bitatu (3) kuko yinjije 26 bayinjiza 23.

Tusker FC ikina umunyarwanda Emery Mvuyekure akaba n’umunyezamu wayo wa mbere iri ku mwanya wa mbere n’amanota 38 mu mikino 19. Hagati ya Bandari FC na Tusker FC harimo ikinyuranyo cy’amanota icumi (10).

Bandari FC yaranzwe no kunganya mu mikino itandatu iheruka, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 izasura Vihiga United.

Sadam MIHIGO

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru