Banki ya Equity yatangije gahunda izabera ikiraro bamwe mu barangije ayisumbuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Equity Bank PLC yatangije gahunda yiswe ELP (Equity Leaders Program) yo gufasha urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye igamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Iyi gahunda isanzwe iri no mu bindi bihugu byose Equity bank ikoreramo harimo na Kenya, ikaba yatangijwe mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Iyi gahunda itangiranye n’abanyeshuri 32 batsinze neza ibizimini bisoza amashuri y’isumbuye bari bamaze iminsi bari mu mwiherero wateguwe n’iyi Banki ya Equity.

Aba banyeshuri bose bazahita bahabwa amahirwe yo kujya kwimenyereza umwuga mu mashami atandukanye y’iyi Banki.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Ushinzwe Amashuli Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro mu kuzamura urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Iyo turera abana tuba twifuza kubaha ubushobozi bwo kujya gukora cyangwa gukemura ibibazo biri muri sosiyete, iyi gahunda rero n’izindi ziza turazishimye cyane kuko zizafasha abana barangije gutangira kwimenyereza akazi gasanzwe gakorwa, ariko nanone bikazabafasha igihe bitegura kujya muri kaminuza.”

Akomeza asaba abikorera batandukanye gushyiraho gahunda nk’izi ziteza imbere uburezi ndetse n’ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Equity Group, Dr.James Mwangi yavuze ko iyi banki yifuje gushora imari mu bakiri bato kuko ari bo bazafasha Umugabane wa Afurika kugera ku ntego zawo.

Ati “Aba bana ntabwo bazajya bakorera ubusa, ahubwo bazajya bahabwa umushahara kugira ngo bizabafashe gukomeza no kwiga kaminuza. Iyi gahunda kandi igamije no guhanga imirimo kuko nibura kuri buri shami rya Equity mu Rwanda hazajyaho abantu babiri umukobwa umwe (1) n’umuhungu umwe (1).”

Liliane Hakundikama wo mu karere ka Rusizi ni umwe mu banyeshuri babonye aya mahirwe, akaba avuga ko iyi gahunda ibategura kuzavamo abayobozi babereye u Rwanda.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane turashimira Equity yadufashije kudutegura kugira ngo tuzavemo abayobizi beza b’ejo hazaza bazagirira akamaro sosiyete ndetse n’igihugu muri rusange ndetse no kudufasha kugera ku nzozi zacu, ikindi kurangiza ugahita ubona akazi muri ubu buryo bakaguhemba ni ibintu byiza cyane, bizadufasha kubaho neza ndetse no gukora igenamigambi ryacu neza.”

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko abanyeshuri batoranyijwe bazajya biga nibura igihe cy’amezi ane ariko Equity igakomeza kubaherekeza no muri kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru