Bareke bajajwe- Kimenyi yikomye abakomeje kuvuga nabi umukunzi we Miss Muyango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kiyovu Sports, Yves Kimenyi yikomye abatutse umukunzi ubwo yavugaga ku bakomeje kumutukira umukunzi we Miss Uwase Muyango Claudine uherutse kugaragaza ko atwite inda y’imvutsi. “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo”.

Ubwo Miss Miss Uwase Muyango Claudine yagaragazaga ifoto ye atwite inda nkuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, baramuzamukanye bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n’umukunzi we.

Izindi Nkuru

Aba bakoresheje imvugo na zo ziremeye tutifuje gutambutsa, bagayaga Muyango, bamubaza impamvu atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama ariko agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

Image

Miss Muyango atwite inda ya Kimenyi Yves kapiteni wa Kiyovu SC

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kiyovu Sports, Yves Kimenyi yikomye abatutse umukunzi ubwo yavugaga ku bakomeje kumutukira umukunzi we Miss Uwase Muyango Claudine uherutse kugaragaza ko atwite inda y’imvutsi. “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo”.

Ubwo Miss Miss Uwase Muyango Claudine yagaragazaga ifoto ye atwite inda nkuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, baramuzamukanye bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n’umukunzi we.

Aba bakoresheje imvugo na zo ziremeye tutifuje gutambutsa, bagayaga Muyango, bamubaza impamvu atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama ariko agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

Image

Urukundo rwa Miss Muyango na Kimenyi rugeze aharyoshye

Uyu Munyarwandakazi umaze igihe mu rukundo na Kimenyi, yari yamutereye ivi muri Gashyantare uyu mwaka ariko abantu bategereza indi mihango ibaganisha mu rugo rw’umugabo n’umugore baraheba.

Kimenyi Yves wabaye nk’usubiza abamutukiye umukunzi, yibukije Muyango ko bakundana bizira uburyarya bityo ko akwiye kwima amatwi abakomeje kumutuka.

Yagize ati “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.”
Miss Muyango na we yahise amusubiza agira ati “Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.”

Kimenyi Yves na Muyango bakunze kugaragaza ko bimariranyemo haba mu biganiro batambutsa mu bitangazamakuru ndetse n’amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Image

Mu mizo mishya y’urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru