Basketball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri Senegal-AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri gahunda yo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki ya 5 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basketball yageze i Dakar muri Senegal kuhakinira imikino ibiri ya gicuti izahura n’iki gihugu ndetse na Guinea.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse i Kigali igana i Dakar muri Senegal aho izakinira imikino ya gicuti mu buryo bwo gukaza imyiteguro y’igikombe cya Afurika.

Izindi Nkuru

Nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), abakinnyi 17 batoranyijwe bahagurutse mu Rwanda tariki ya 6 Kanama 2021 bagana i Dakar muri Senegal, bazagaruka mu Rwanda tariki ya 16 Kanama 2021.

Imikino ya gicuti u Rwanda ruzakinira muri Senegal muri sitade ya Dakar Arena, izatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kanama irangire tariki 14 Kanama 2021.

Dr.Sheikh Sarr umunya-Senegal utoza ikipe y’u Rwanda avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kwipima nk’abakinnyi n’abanyarwanda bakareba urwego bahagazeho bityo bikazababera urufunguzo rwo kuzinjira mu irushanwa nyirizina rya 2021 FIBA AfroBasket.

“Aya ni amahirwe meza tubonye kugira ngo twipime uko duhagaze. Ntabwo twabshije kubona uko twabikorera hano mu Rwanda kuko twagiye dushakisha imikino ya gicuti twakira ntibyakunda, kujya muri Senegal bizaduha amahirwe asesuye yo gukina n’abakinnyi bakina muri shampiyona ya NBA kandi birazwi ko bakina ku rwego ruhambaye”

May be an image of 1 person, standing and indoor

May be an image of 4 people and people standing

Abakinnyi b’u Rwanda bageze muri Senegal kuhitegurira igikombe cya Afurika

Nyuma y’uko tariki 14 Kanama 2021 u Rwanda ruzaba rusoje imikino ya gicuti hagati yarwo na Senegal cyo kimwe na Guinea, tariki 16 Kanama 2021 bazasesekara i Kigali mu Rwanda mbere y’uko batangira imikino ya gicuti bazakiramo ikipe y’igihugu ya Misiri kuva tariki 19-21 Kanama 2021 muri Kigali Arena.

Mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2021 mu bagabo kizabera mu Rwanda, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cape Verde.

May be an image of 2 people, people standing, indoor and text

May be an image of 2 people, people standing and footwear

Shyaka Olivier (Ibumoso) na Prince Ibey (Iburyo) baganira

Abakinnyi 17 b’u Rwanda bagiye muri Senegal:

Gasana Kenneth Hubbert, Hagumintwari Steven, Prince Ibeh, Kaje Elie, Kazeneza Emile Galois, Manzi Stephane, Axel Mpoyo, Mugabe Arstide, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne “Gaston”, Nkusi Arnaud, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntore Habimana, Ntwari Trésor Marius, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier (C) na Williams Robeyns.

May be a closeup of 2 people and indoor

Kaje Elie areba muri telefoni ye igendanwa

Image

Hagumintwari Steve (Ibumoso), Kaje Elie (hagati) na Sangwe Armel (Iburyo)

Image

Image

Ikipe y’u Rwandayakirwa mur Dakar

PHOTOS: FERWABA

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru