BASKETBALL: U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Zone V izatanga itike y’igikombe cya Afurika cya 2021

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Misiri ihakanye kwakira imikino y’akarere ka gatanu (Zone V) mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball, u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kuryakirira muri Kigali Arena kuva tariki 12-17 Nyakanga 2021.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya cy’ibihugu izaba ikinwa ku nshuro ya 27 ikazabera muri Cameroon kuva tariki 17-26 Nzeri 2021.

Izindi Nkuru

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryemewe ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique) yemereye u Rwanda ko ruzakira iyi mikino yari kubera mu Misiri.

Mu ijambo rye riri muri iri tangazo, perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire yavuze ko kwakira iri rushanwa bifite kinini bivuze ku Rwanda n’abakunzi b’umukino wa Basketball muri rusange.

“Kwakira iri rushanwa bivuze byinshi ku Rwanda nk’uko dukomeje urugendo rwo kuzahura no guha imbaraga Basketball y’abagore mu karere turimo no ku rwego rw’umugabane muri rusange. Turiteguye kandi twishimiye kwakira iri rushanwa” Perezida Mugwiza

Ikipe y’abari n’abategarugori b’u Rwanda ikomeje imyitozo muri Kigali Arena (Ifoto: The New Times)

 

Akarere ka gatanu (Zone V) igizwe n’ibihugu 11 birimo; u Rwanda, Burundi, Egypt, Ethiopia, Erythrea, Kenya, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania na Uganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika mu cyiciro cy’abagore, rwitabiriye inshuro ebyiri (2009 na 2009) hose bagenda bacyura umwanya wa cyenda. Kuri iyi nshuro rero bazaba bashaka itike yatuma bagaruka mu irushanwa nyuma y’imyaka icumi (10).

SADAM MIHIGO-RADIO & TV10 RWANDA

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru