Bigoranye Ubufaransa bwatsinze Espagne bwegukana igikombe cya UEFA Nations League bwa mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatwaye European National League yayo ya kabiri

Ubufaransa bwatsinze Espagne ibitego 2-1, buhita bwegukana igikombe cya UEFA Nations League ku nshuro yabo ya mbere.

Kuri iki cyumweru, mu gihugu cy’Ubutariyani hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cya UEFA National League, aho Ubufaransa butsinze Espagne n’ubwo ariyo yafunguye amazamu.

Izindi Nkuru

Amakipe yombi yatangiye umukino nta buryo bwinshi bw’ibitego buri kuboneka, byanatumye igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri gitangiye, nibwo ikipe ya Espagne yaje gufungura amazamu ku munota wa 63 gitsinzwe na Oyarzabal. Nyuma y’umunota umwe gusa, Karim Benzema yahise acyishyura, bitanatinze ku munota wa 79 Klyian Mbappe atsinda igitego cy’intsinzi, umukino urangira Ubufaransa buyoboye umukino.

Ubufaransa bwegukanye iki gikombe ku nshuro yabo ya mbere, dore ko iyi mikino ubwo yatangiraga bwa mbere mu 2019, yegukanwe na Portugal.

Iyi mikino yitabirwa n’ibihugu bisaga 55 byose bigengwa na UEFA, bigashyirwa mu matsinda, ubundi amakipe ya mbere muri buri tsinda agahita yerekeza mu mikino ya 1/2. Uyu mwaka, imikino ya 1/2 yabereye mu Butariyani, kuva tariki 6 Ukwakira.

Ubufaransa bwabaye ubwa mbere, Espagne iba iya kabiri, Ubutariyani ni ubwa gatatu, naho ikipe yaje ku mwanya wa kane ni Ububirigi. Karim Benzeman, Klyian Mbappe na Ferran Torres nibo bashoje irushanwa bafite ibitego byinshi bigera kuri bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru