Binyuze mu nkiko, FERWAFA yishyuye Jerôme Dufourg 119,000,000 FRW inagerekaho amande

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryishyuye Jerôme Dufourg ibihumbi 119 by’amadolari ya Amerika (119,000 USD) bibanje kwemezwa n’inkiko.

Nk’uko byatangajwe na The New Times, Dufourg yari ashinzwe amasoko mu 2015 ubwo Azam TV yasinyanaga na FERWAFA agomba kubonamo 5% ariko ntayabone.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko Dufourg abonye ko batinze kumwishyura, yagannye inkiko abifashijwemo n’umunyamtegeko we bityo batsinda urubanza.

FERWAFA yishyuye Dufourg 119,000,000 FRW ariko inasabwa kongeraho 2,190,000 FRW z’uko batubahirije ibyari mu masezerano bakanirukana uwari umukozi wabo mu buryo butubahirije amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru