Bitunguranye Kwizera Olivier yasezeye mu mupira w’amaguru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru, avuga ko hari ibindi agiye gukora.

Isezera rya Kwizera Olivier wari n’umunyezamu w’Ikipe ya Rayon Sports, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Izindi Nkuru

Nta mpamvu iramenyekana yatumye Kwizera Olivier w’imyaka 27 y’amavuko afata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru kandi yari akiri muto.

Kwizera Olivier mu minsi yari aherutse gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kwizera Olivier wa Rayon Sports yafunzwe akurikira - Inyarwanda.com

Kwizera Olivier yari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Kwizera w’imyaka 27 ni umunyezamu mwiza ariko wagiye winubirwa n’abafana inshuro nyinshi kubera amakosa yagiye akora akavamo ibitego bitari cyangwa amakarita y’umutuku atari ngombwa.

Yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State na Mbatha Stars zo muri Afurika y’Epfo, Gasogi United na Rayon Sports

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru