Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Antony Blinken ugomba kugenderera u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yavuze ko Igihugu cye gitewe impungenge n’amakuru yizewe agaragaza ko ngo u Rwanda rufasha M23, avuga ko ubufasha bwose buhabwa uyu mutwe bugomba guhagarara.

Yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yageze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, akanagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano mucye ukomeje kuzahaza Uburasirazuba bwa Congo.

Izindi Nkuru

Blinken yashimangiye ko kimwe mu bimuzanye muri ibi Bihugu bibiri [u Rwanda na DRC] ari ukubihuza kugira ngo umubano wabyo wongere kumera neza.

Agaruka ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu burasirazuba bwa DRC, Blinken yagize ati Turifuza ibikorwa byihohoterwa mu burasirazuba bwIgihugu, bishyirwaho akadomo.

Blinken agendereye ibi Bihugu byombi mu gihe mu cyumweru gishize, hasohotse amakuru ya raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bivugwa ko igaragaza ibimenyetso simusiga ko u Rwanda rufasha M23.

Agaruka kuri uyu raporo, yagize ati Dutewe impungenge namakuru yizewe yemeza ko u Rwanda rufasha M23. Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika inkunga iyo ari yo yose cyangwa imokoranire yose na M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro

Gusa yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iyi raporo kuko yamaze kumva uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko atarumva urw’u Rwanda bityo ko amakuru arambuye azayamenya neza nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Blinken kandi yanagarutse ku birego byakunze kuzamurwa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bivogerana. Yagize ati “Ibihugu byose bigomba kubaha ubusugire bwibihituranyi byabyo […] Ingabo izo ari zo zose zamahanga zigomba kwinjira muri DRC binyuze mu mucyo kandi byatangiwe uburenganzira na DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru