Bonane Janvier yasezeye ruhago ku myaka 23 y’amavuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bonane Janvier wari umaze igihe ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya asezera abakunzi b’umupira w’amaguru ababwira ko gahunda y’umwuga wo gukina umupira abaye ayishyize ku ruhande.

Bonane Janvier “Bojan” w’imyaka 23, anyuze ku mbuga ze nkoranyambaga yavuze ko avuye mu mupira w’amaguru akaba agiye mu kandi kazi gatandukanye no gukina umupira.

Izindi Nkuru

Bonane wari umaze imyaka itandatu mu mupira w’amaguru by’umwihariko imyaka ine muri Kiyovu SC avuga ko mu gihe yari amaze mu kibuga anashima abanyamakuru ba siporo bakora mu kugeza amakuru ku banyarwanda no hanze y’igihugu.

Bonane yashimye abatoza bamutoje mu makipe arimo Isonga FA, Kiyovu SC n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 aherukamo mu 2018-2019.

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

Bonane Janvier (8) ubwo yari muri 11 b’u Rwanda U20 bahauye na Kenya mu 2018

Bonane Janvier bakunda kwita Bojan, yabaye kapiteni wa Kiyovu SC mu mwaka w’imikino 2019-2020 ubwo yari ahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be. Gusa, ntabwo byabaye amahire kuri we kuko nyuma atagiye abona umwanya wo kubanza mu kibuga, kimwe mu bintu abamuba hafi bavuga ko byamubabaje.

Nyuma y’umwaka w’imikino 2020-2021 nibwo ikipe ya Kiyovu Sc yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi idakeneye bityo bikomeza kuba umwijima uhisha impano ye, birangira asezeye.

Kiyovu SC yanganyije na Gasogi United – AMAFOTO > Rwanda Magazine

Bonane Janvier (10) yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 23

Amakuru Radio&TV10 yamenye nyuma y’isezera rya Bonane Janvier n’uko uyu musore w’imyaka 23 yaba agiye gutangira umwuga w’ubucuruzi.

Bonane Janvier yatangiye umupira w’amaguru mu buryo busonutse akinira Isonga FA (2015-2017) ahita ajya muri Kiyovu Sc mu 2017 kugeza ubu mu 2021.

Bonane Janvier mu 2020 ubwo yavugiraga abakinnyi bagenzi be mu gikombe cy’Ubutwari

Bonane Janvier (8) yabayeho kapiteni wa Kiyovu SC

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru