Boris Johnson watakarijwe icyizere mu Bwongereza arifuzwa n’Abanya-Ukraine ngo ababere Minisitiri w’Intebe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amajwi menshi y’Abanya-Ukraine akomeje kuzamurwa asaba ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ahabwa ubwenegihugu bw’Igihugu cyabo ubundi akababera Minisitiri w’Intebe.

Mu bukangurambaga bw’ikoranabuhanga [Petition] bwatangijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2022 aho mu isaha imwe, inyandiko izaba iki cyifuzo yari imaze gusinywa n’abagera mu 2 500.

Izindi Nkuru

Nubwo Boris Johnson asa nk’uwatakarijwe igikundiro mu Gihugu cye cy’u Bwongereza, muri Kyiv muri Ukraine bwo ari mu bayobozi bafite igikundiro kidasanzwe kubera kugaragaza imbaraga nyinshi mu gushyigikira iki Gihugu nyuma yuko cyashojweho intambara n’u Burusiya.

Ibi bigaragazwa n’ibishushanyo by’abanyabugeni, ibyomanitswe ku nkuta ndetse n’imitsima, bigaragara mu murwa mukuru wa Ukraine, biriho amafoto ya Boris Johnson.

Ubu busabe bw’Abanya-Ukraine, bwanashyikirijwe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, aho ababumushyikirije bahyize Boris Johnson nk’umuntu wa mbere ku Isi wagaragaje ko ashyigikiye Igihugu cyabo.

Gusa hari n’abari kurwanya ubu busabe, bavuga ko bunyuranyije n’itegeko Nshinga rya Ukraine.

Ubu busabe kandi bwahuriranye no kuba kuri uyu wa Kabiri Boris Johnson yaratangaje ko Perezida Zelenskiy yatsindiye igihembo kitiriwe Sir Winston Churchill Leadership Award, akavuga ko yagihawe kubera “umuhate udasanzwe, kubahiriza amategeko n’ubumuntu” yagaragaye mu ntambara Igihugu cye cyashojweho n’u Burusiya.

Mu ijambo Zelenskiy yavuze kuri iki gihembo, ntiyigeze agaruka kuri buriya busabe gusa ategekwa kugira icyo abutangazaho mu gihe buzaba bwujuje abantu ibihumbi 25 bazaba bamaze kubusinyaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru