Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Yvan Buravan uvugwaho kuba arembye, yibukije abantu gukomeza kumva indirimbo ye nshya, bamubwira ko bamwifuriza gukira vuba ubundi akaza bakayishimana.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yise Big Time iri mu zigezweho muri iyi minsi kubera uburyohe bwayo, aravugwaho kuba arembeye muri Kenya aho yagiye kwivuriza indwara y’amayobera.

Izindi Nkuru

Buravan umaze iminsi adashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane yashyize agace k’amwe mu mashusho y’iyi ndirimbo ye Big Time, ntiyagira ubutumwa ashyiraho uretse kwandikaho izina ry’iyi ndirimbo gusa.

Bamwe mu bamukurikira, bahise bamubwira ko bishimiye iyi ndirimbo kubera uburyo bwayo ariko ko banamwifuriza gukira vuba.

Uwitwa Leon Pierre Muhire yagize ati “Ukire vuba Burabyo. Nyagasani aguhe kumera neza ubundi dukomeze kwishimira Big Time.”
Uwitwa Allan Mutoni na we yagize ati “Muvandimwe twizere ko uza kumererwa neza ariko.”

Uwitwa Dina Olive na we yagize ati None se Yvan warakize? Gusa imana ikomeze kukorohereza.”

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo, bifurizaga uyu muhanzi gukira, abandi bakagaragaza ko iyi ndirimbo ye ikoranye ubuhanga budasanzwe ku buryo igiye gutuma Buravan yongera kwigarurira imitima y’abatari bacye.

Uyu muhanzi uvugwaho kuba yaragiye kwivuriza muri Kenya, bivugwa ko yabanje kwivuriza mu Rwanda indwara y’igifu ndetse akaza koroherwa ariko nyuma akaza gufatwa n’ubundi burwayi bwatumaga atagira icyo ashyira mu nda ngo kihatinde ari na byo byanatumye ajya kwivuriza muri iki Gihugu cya Kenya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru