Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bimuwe ku kirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Birwa mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barashinja ubuyobozi kubima uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwabo kuko abaje kuburambagiza bose bababwira ko ubuyobozi bwanze ko babugura.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko nyuma yo kwimurwa kuri ubu butaka gakondo bwabo ku mpamvu batavugaho rumwe kuko bamwe bagaragaza ko babwiwe ko bari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga abandi bakavuga ko aho mu kirwa bari batuye ngo batagiraga iterambere, none ngo na nyuma yo kwimurwa ntibafite uburenganzira ku butaka bwabo.

Izindi Nkuru

Bavuga ko ubu butaka bwabo uretse kuba butanera, ariko no kububyaza umusaruro bibagora kuko buri kure y’aho bagiye gutuzwa.

Bavuga ko hari umushoramari uherutse kuboneka wifuzaga kugura ubutaka bwabo ariko ko ubuyobozi bwamushwishurije bukamubwira ko atemerewe kubugura agahita ajya kugura ahandi.

Aba baturage bavuga ubuyobozi bwanze kubasobanurira impamvu ubu butaka bwabo butemerewe kugurwa n’umushoramari kandi hari ababwifuza benshi.

Umwe ati “Hari abantu baje kugisura [ikirwa] ndetse bavuga n’igihe tuzahurirayo na bo ariko bageze aho bararorera, noneho tubababajije baravuga bati ‘muzavugane n’Akarere’ ubwo bivuze ngo hagati aho harimo ipfundo ry’ikintu kihishemo.”

Aba baturage bavuga ko hari abandi baturage batuye ku kindi kirwa cyo muri Kinoni bo bemerewe kugurisha ubutaka bwabo bakaba batumva impamvu bo babujijwe ubu burenganzira.

Undi muturage ati “Twifuza ko twahabwa uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwacu nk’abandi baturage kuko niba ubutaka ari ubwacu bakagombye kutureka tukagurisha tukaza kugura hano hatwegereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko ubuyobozi batigeze bwima aba baturage uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati “Uburenganzira barabufite ndetse no muri gahunda yo gukomeza gukurura abashoramari babyaza umusaruro ziriya nkengero z’ibiyaga nk’ahantu habereye ubukerarugendo baramutse babonye umuntu wza kuhagura ntakibazo ndetse natwe hari umushoramari tubonye twamuhuza na bo.”

Uyu muyobozi akomeza asaba aba baturage ko mu gihe batarabona ubagurira ubutaka bwabo, bakomeza kuba babubyaza umusaruro.

Ikirwa cya Birwa kiri mu kiyaga cya Burera kimuweho imiryango isaga 80 ubu ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa kuva muri 2017.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru