Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Mazutu iraba igura 1 503 Frw kuri Litiro imwe naho Lisansi igure 1 460 Frw, nyuma yuko hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bizamutse bikagera mu mafaranga menshi bitigeze bigeraho mbere mu Rwanda.

Ibi biciro bishya, byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 mu gihe ibyaherukaga byari byatangajwe mu ntangiro za Mata 2022 aho Lisansi yari yashyizwe ku 1 359 Frw ivuye ku 1 256 Frw naho Mazutu yo yavuye ku 1 201 igera ku 1368 Frw.

Izindi Nkuru

Ibiciro bishya byatangajwe kuri uyu wa 09 Kamena bigomba kubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri uhereye none ku ya 10 Kamena, bigaragaza ko Lisansi izajya igura 1 460 Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho amafaranga 101 naho Mazutu yashyizwe ku 1 503 Frw ikaba yiyongereyeho 135 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana avuga ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ariko Leta yongeye gushyiramo nkunganire kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka bikaba byagira ingaruka ku mibereho y’abaturarwanda.

Dr Ernest Nsabimana uvuga ko kuva muri Gicurasi umwaka ushize, Leta y’u Rwanda yagiye ishyira nkunganire muri ibi bijyanye n’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko n’ubu iyo itayashyiramo, ibi biciro byari kuzamuka kurusha uko byazamutse.

Ati “N’ubwu byari byazamutse cyane ariko Leta yigomwe hafi amafaranga 200 kuri buri litiro yaba iya Mazutu cyangwa iya Lisansi.”

Agaruka kuri ibi biciro bishya, Dr Nsabimana yagize ati “Ni ukuvuga ngo Mazutu irazamukaho amafaranga 135 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 351 naho lisansi yo izamukeho amafaranga 101 aho kugira ngo ibe yazamutseho amafaranga 317.”

Yavuze ko ibi byatumye muri aya mezi abiri [Kamena (06) na Nyakanga (07)] Leta izigomwa Miliyari 14,4 Frw.

 

U Rwanda rwagonganiye ku isoko n’Abanyaburayi

Dr Ernest Nsabimana wagarukaga ku mpamvu zateye iri zamuka, yavuze ko ubusanzwe u Burusiya ari Igihugu cya gatatu ku Isi mu gucuruka Peteroli nyinshi kandi ubu kikaba gihugiye mu ntambara na Ukraine.

Ibihugu byinshi by’i Burayi byari bisanzwe bikoresha Peteroli yaturugaka mu Burusiya aho byahakuraga igera kuri 40% none bikaba byagiye kubishakira ahandi.

Dr Nsabimana avuga ko iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko Ibihugu by’i Burayi ubu na byo biri kujya gukura ibikomoka kuri Peteroli mu kigobe cy’Abarabu.

Ati “Ubu byaje kuyikura mu Kigobe cy’Abarabu ari na ho ibihugu byacu byo mu karere harimo n’u Rwanda natwe dukura ibikomoka kuri Peteroli, ubwo ni ukuvuga ko Ibihugu byinshi byo mu Burayi ndetse n’ibindi twagonganiye kuri iryo soko, ibyo bigahita bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane.”

Izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli, rikunze kuba iturufu y’abacuruzi bagahita buriza ibiciro by’ibicuruzwa, gusa Guverinoma y’u Rwanda yasabye abacuruzi kutaba ba rusahurira mu nduru kuko ariya mafaranga Leta yigomwe ari ukugira ngo ibiciro by’ibicuruzwa bitazamuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru