CaboDelgado: Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda yongera kuzishimira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira ko kuva zagera muri iki Gihugu zaranzwe n’umuhate n’imyitwarire biboneye.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi yasuye izi nzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Mocimboa da Praia muri iyi Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yagejeje kuri izi nzego z’umutekano z’u Rwanda, Nyusi yazishimiye akazi keza zakoze mu kurwanya ibyihebe kuva zagera muri iki Gihugu muri Nyakanga 2021.

Yabashimiye kandi umuhate, kwiyemeza ndetse n’imyitwarire bibonyeye byabaranze muri iki gihe cyose bamaze muri ubu butumwa.

Yaboneyeho kandi gusura abaturage bo muri Mocimboa da Praia basubijwe mu byabo bari barakuwemo bakajya gucumbika mu nkambi bari bamazemo imyaka myinshi.

Yabizeje ko Guverinoma n’izindi nzego za Leta, bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imibereho yabo yongere isubire mu buryo nkuko byahoze.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi kandi yari yasuye ingabo z’u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka mu duce twa Palma na Afungi, na bwo azishimira ibikorwa by’ubutwari byazo mu guhashya ibyihebe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru