Caleb wapfushije umugore bikamuhungabanya akanabyandikaho igitabo yishumbushije akora ubukwe bw’akataraboneka (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana Uwagaba Joseph Caleb wapfushije umugore muri 2018 bikamusigira igikomere byanatumye anabyandikaho igitabo, yakoze ubukwe n’umugore we mu birori binogeye ijisho.

Uwagaba Caleb wari wapfushije umugore we Mucyo Sabine bari bamaranye amezi arindwi barushinze, yagizweho ingaruka n’ibi byago, bituma anandika igitabo yise ‘A hundred days in Marriage’ [iminsi ijana y’urushako].

Izindi Nkuru

Ni igitabo kigaruka ku bihe by’ingenzi byaranze urukundo rwa Uwagaba Caleb na nyakwigendera Mucyo Sabine bari bamaranye igihe gito basezeranye kubana.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Uwagaba Caleb yasezeranye n’umugore we yishumbushije Alice Uwingabire mu birori byabaye tariki 19 Kamena 2022.

Ni ubukwe bunogeye ijisho bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi aho cyayobowe n’umushumba wo mu itorero rya Bethesda Holly Church wasezeranyije Uwagaba Caleb n’umugore we.

Caleb yakunze kuvuga ko yashenguwe n’urupfu rw’umugore we wa mbere kubera uburyo bakundanaga n’ibihe byiza bagiraye ndetse n’ibigoye bakabinyuranamo.

Nyuma yo gusezerana n’uyu mugore wundi, yavuze ko ari ibyishimo byo kuba mu buzima bwe hajemo urukundo.

Yagize ati “Ndanezerewe ko mu buzima bwanjye haje abantu benshi beza b’ingenzi ariko kandi haje n’urukundo rw’ahazaza hanjye.”

Ubukwe bwo gusezerana mu rusengero, bwabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa na yo yabereye ku Muhazi mu gihe tariki 17 Kamena 2022, bari basezeranye mu mategeko.

Ni ubukwe bwabereye ku nkombe z’ikiyaga
Uwagaba yamwenyuraga
Yishimiye kurushinga

Abambariye umusore
Abambariye umugeni

Photos © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru