CECAFA y’abagore: Urugendo rw’u Rwanda rusojwe n’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’u Rwanda y’abagore iri mu irushanwa rya CECAFA riri kubera muri Uganda, yasezerewe muri iri rushanwa nyuma y’uko itsinzwe n’u Burundi mu mukino wa kabiri.

Ikipe y’u Rwanda itsinzwe umukino wa kabiri muri iri rushanwa rya CECAFA riri kubera muri Uganda.

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino wa kabiri wabaye ku gicamunci cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, u Burundi bwabanje kureba mu izamu ry’ikipe y’u Rwanda ku munota wa 13′ cyatsinzwe na Sandrine Niyonkuru.

Uyu mukino watangiye u Burundi bwataka u Rwanda, Amavubi na yo yanyuzagamo akagera imbere y’izamu ry’u Burundi ashaka igitego aza no kukibona ku munota wa 37′ cyatsinzwe na Usanase Zawadi.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ashaka kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere arushanwa, ntibyayahiriye kuko iki gice cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje kwataka u Burundi rushaka kubona igitego bituma umukonnyi warwo Uwimbabazi Immaculée ahabwa ikarita y’umuhondo yeretswe n’umusifuzi ku munota wa 57 ubwo yakoreraga umukinnyi w’ikipe y’u Burundi.

U Burundi na bwongereye imbaraga mu minota 60, bwataka u Rwanda biza no kubuhira bubona igitego kuri penaliti cyatsinzwe na Sandrine Niyonkuru ku munota wa 78’.

U Rwanda rwagerageje kwataka u Burundi ngo rwishyure ariko biranga, umukino uza no kurangira gutya u Burundi bufite ibitego 2-1 Rwanda.

Ibi byatumye u Burundi buhita buzamukana na Uganda yanatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere kuko ibi Bihugu byombi bifite amanota atandatu mu gihe u Rwanda na Djibouti na yo itaratsinda umukino n’umwe kuko na yo yatsinzwe na Uganda 5-0 ikaba yari yanatsinzwe n’u Burundi mu mukino wa mbere.

U Rwanda rusigaje gukina umukino umwe uzaruhuza na Djibouti ku Cyumweru mu mukino utagize icyo uvuze ku makipe yombi.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore
U Burundi busezereye u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru