CHAD: Abasirikare 24 bahitanywe na Boko Haram

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nibura abasirikare ababrirwa muri 24 ba Leta ya Chad, baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Islam Boko Haram, hafi y’ikiyaga cya Chad, ikiyaga gikora ku mipaka ya Niger, Nigeria na Cameroon.

Abarwanyi ba Boko Haram, bazwiho kugaba ibitero mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibitero bigabwa bikanagera no ku baturage badafite aho bahuriye n’igisirikare.

Izindi Nkuru

Uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba, wavutse mu mwaka w’2009, wiyomoye kuri Leta ya Nigeria, utangira gushing ibirindiro uhereye mu bitugu by’ibituranyi.

Kugeza ubu umuryango w’abibumbye uvuga ko abaturage barenga ibihumbi 36 biganjemo abo muri Nigeria, bamaze guhitanwa n’ibitero by’uyu mutwe, mu gihe abarenga miliyoni eshatu bakuwe mu byabo.

Inkuru ya:Assoumani TWAHIRWA/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru