China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’amezi menshi iki cyorezo kitakigaragara ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu mpera z’icyumweru dushoje, nibwo muri icyo gihugu mu ntara y’amajyepfo ashyira uburasirazuba mu ntara ya Fujian, hagaragaye ubu bwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus cyihinduranyije. Ni Coronavirus yo mu bwihinduranye bwa Delta.

Izindi Nkuru

Muri iyi ntara ya Fujian mu karere ka Putian, kuri iki cyumweru hari hamaze kugaragara abantu 32 banduye iki cyorezo, barimo 15 b’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza, n’umunani bo mu ruganda rukora inkweto.

Kugeza ubu muri aka gace ka Putian, hamaze kwandura abantu 841, inzego z’ubuzima zikavuga ko iyi nkubiri nshya yazanywe n’umuntu uri mu kigero cy’ubukuru winjiye mu gihugu aturutse muri Singapore ku itariki 4 z’uku kwezi.

Abaganga babarirwa muri 456 bahise boherezwa muri ako gace mu bikorwa byo gufasha, hahita hakazwa ingamba zo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo kirimo cyototera Ubushinwa bundi bushya, bwasaga n’ubwamaze kugikubita inshuro.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru