Colorado: Umupolisi yafunzwe nyuma yo gukangisha kurasa ucyekwaho icyaha ubwo yamufataga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Izindi Nkuru

Umupolisi wo muri leta ya Colorado muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yuko afashwe amashusho akangisha umugabo ko yamwica ubwo yari arimo kumuta muri yombi.

Amashusho ya ‘camera’ bambara ku myenda agaragaza umupolisi John Haubert ukorera mu mujyi wa Aurora akoresha imbunda ntoya ye ayikubitisha uwo mugabo, amubwira ngo “nugenda, ndakurasa”.

Uku gutabwa muri yombi kubaye mu gihe hari ugucungira hafi gukomeye imyitwarire mibi ya polisi, nyuma y’urupfu rwa George Floyd mu 2020, rwateje imyigaragambyo mu gihugu.

Undi mupolisi na we yatawe muri yombi ashinjwa kunanirwa kubuza Bwana Haubert ibyo yakoze.

Videwo yeretswe abanyamakuru ku wa kabiri igaragaza Bwana Haubert akomeza gusubiramo ngo “reka kurwana”, mu gihe uwo mugabo amubwira ati, “sinshobora no guhumeka” none “urimo kunyica”.

Uwo mugabo – wari urimo gutabwa muri yombi acyekwaho kwinjira mu nzu y’undi nta ruhushya – yajyanwe mu bitaro nyuma y’ibyabaye.

Nkuko bikubiye mu nyandiko yo guta muri yombi, Bwana Haubert ubu arimo gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye bishoboka, birimo gukubita no gukangisha umuntu intwaro yica.

Umupolisi wa kabiri, Francine Martinez, ashinjwa kutagerageza kubuza Bwana Haubert gukoresha ingufu. Amakuru avuga ko aba bapolisi bombi bishyikirije polisi bo ubwabo.

Hashize imyaka polisi ikorera mu mujyi wa Aurora ishinjwa kwitwara nabi, harimo n’umugabo wapfuye arimo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2019.

Bijyanye n’itegeko rishya ryo kubazwa ku mikorere, abapolisi bo muri Colorado basabwa kugira icyo bakora iyo babonye ibikorwa by’imyitwarire mibi cyangwa ibyo gukoresha imbaraga z’umurengera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Vanessa Wilson ukuriye polisi ikorera mu mujyi wa Aurora yavuze ko uko guta muri yombi uwo mugabo ari “igikorwa giteye ishozi cyane”.

Madamu Vanessa yagize ati: “Birahangayikishije cyane. Turabihiwe. Turarakaye. Aka si akazi ka polisi. Ntabwo dutoza ibi”.

Umushinga w’itegeko wemejwe mu mwaka ushize n’inteko ya leta ya Colorado, ubuza polisi gukoresha ingufu zavamo kwica abacyekwaho ibyaha, keretse polisi ibaye iri hafi kuba mu kaga gatewe n’intwaro.

Ikindi, iryo tegeko ribuza uburyo bwo gusa nk’uniga umuntu mu gihe cyo kumuta muri yombi, ndetse rikuraho ubudahangarwa bwo mu mategeko bwo kurinda abapolisi, ibi bituma bashobora kuba baregwa.

Bitarenze mu mwaka wa 2023, abapolisi bose bo muri leta ya Colorado basabwa kuzaba bambara ‘camera’ ku mubiri yo kugenzura imyitwarire yabo mu kazi.

Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ubuvugizi Prison Policy, abapolisi bari mu kazi muri Amerika bica abaturage b’abasivile ku gipimo cy’abantu 33.5 muri buri miliyoni 10 buri mwaka – umubare uri hejuru cyane ugereranyije no mu bindi bihugu bikize.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru