Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize icyo avuga ku Munyapolitiki Jean-Marc Kabund watangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugizwe n’amabandi, avuga ko bishimangira intambwe ishimishije y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi umwe n’icya Jean-Marc Kabund wigeze kuyobora Ishyaka rya Felix Tshisekedi, ubu akaba yatangije ishyaka rye ndetse akaba yiyimeje guhangana na Perezida.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro yagaragarijemo umujinya w’umuranduranzuzi, Jean-Marc Kabund yavuze ko yicuza kuba yarayoboye ishyaka rya Tshisekedi none ubutegetsi bwe bukaba bukomeje kokama n’ibikorwa bibi bikorwa n’abategetsi, aho avuga ko biba umutungo w’Igihugu.

Yagize ati Dufite Guverinoma y’amabandi, asahura umutungo w’Igihugu. Kuba nta buyobozi buhamye dufite mu Gihugu, byadushyize mu kibazo cya dipolomasi idafatika.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisiti w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya na we wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yagarutse kuri uyu Munyapolitiki n’ibyo yatangaje.

Yavuze ko ibyo yatangaje bigaragaza intambwe ikomeye iki Gihugu kimaze gutera mu bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kandi ko byagezweho ku butegetsi bwa Tshisekedi.

Yagize ati “Niba hari ikintu kzwi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ubwisanzure bwo gutanga ibiterekezo. Ni ukuvuga ngo buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka. Ibi biratuganisha kuri Demokarasi twifuza twese.”

Gusa yavuze ko amagambo aremereye yakoreshejwe na Jean-Marc Kabund anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi  ubwo yavugaga ko yifuza ko buvaho kuko bunaniwe, yirengagije ko ubu butegetsi butandukanye cyane n’ubwabanjije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru