Congo yemeje ko Tshisekedi na Kagame bazahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, Patrick Muyaya yemeje ko Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame bazahurira muri Angola kuri uyu wa Gatatu bakaganira ku mwuka utari mwiza umaze iminsi uri hagati y’Ibihugu byombi.

Inkuru yo guhura kw’aba bakuru b’Ibihugu, yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 ariko nta ruhande na rumwe rwari rwabitangaje mu buryo bweruye.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yabwiye The Associated Press ko perezida Felix Tshisekedi azahura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Angola.

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya RDC yavuze ko Abakuru b’Ibihugu byombi bazahura kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.

Yagize ati “Bazaganira ku bikorwa by’ubushotoranyo bikorwa n’u Rwanda muri Congo.”

Patrick Muyaya wakunze kugaragara asoma ibyemezo byabaga byafashwe n’akanama k’ikirenga k’umutekano muri DRC kabaga kafatiye ibihano u Rwanda, yongeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ati “Ni ibintu bidashidikanywaho.”

U Rwanda rwo rwahakanye ibi birego rushinjwa n’ubutegetsi bwa DRC, ruvuga kontaho ruhuriye n’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, yemeje ko ubutegetsi bwa Congo ahubwo ari bwo bufasha umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni im23.

Muyaya muri iki kiganiro yagiranye na The Associated Press, yahakanye ibi byo kuba DRC itera inkunga FDLR, ati “Ibyo byavuzwe mu myaka 20 ishize. Ni iyihe mpamvu Congo yabafasha kujya guhungabanya u Rwanda? Ibyo birego si ukuri.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru