COVID-19: Kuki Abaturarwanda bagiye guterwa urukingo rwa gatatu? Hari impungenge biteye?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira gahunda yo gutanga doze y’ishimangira ya gatatu y’Urukingo rwa COVID-19 itangirira ku byiciro byihariye birimo abakuze n’abafite indwara za karande. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yasobanuye iby’iyi gahunda.

Iyi gahunda iratangirira mu Mujyi wa Kigali ku bantu bamaze amezi atandatu bakingiwe bakuze bafite kuva ku myaka 50 kuzamura ndetse n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 bafite indwara za karande kimwe n’abafite indwara zica intege umubiri nka SIDA.

Izindi Nkuru

Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyi doze ishimangira, itangirwa mu bigo Nderabuzima n’Ibitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Turiteguye kuba twabakingira kugira ngo tubongerere ingufu mu mubiri zo guhangana na COVID-19.”

Kuki hatanzwe doze ya gatatu?

Dr Daniel Ngamije avuga ko atari ubwa mbere hatanzwe doze ya gatatu ishimangira iziba zaratanzwe by’umwihariko ko bimenyerewe ku nkingo zihabwa abana.

Minisitiri w’Ubuzima amara impungenge abashobora kuzigira kuko guterwa doze ya gatatu nta ngaruka byagira mu mubiri ahubwo ko biwongerera ubudahangarwa kuri iki cyorezo cya COVID-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 rivuga ko iyi doze y’urukiko rwa COVID-19 igiye gutangwa, ishobora gufatwa nk’iya gatatu ishimangira ebyiri ku batewe izisanzwe ziterwa ari ebyiri cyangwa iya kabiri ku batewe urukingo ruterwa ari rumwe.

Iri tangazo rivuga ko iyi gahunda itangirira kuri ibi byiciro byihariye ku batuye mu Mujyi wa Kigali ariko ikazakomereza no ku bandi bantu bose bakingiwe baba abo muri Kigali ndetse no mu bindi bice by’Igihugu mu gihe cya vuba.

Dr Ngamije ati “Iyi gahunda izabageraho uko tugenda tubona inkingo. Duhereye mu Mujyi wa Kigali kuko ni na ho twahereye dufite abantu bamaze kugira amezi atandatu benshi, birumvikana mu Turere hari abamaze kugira amezi ane, bazajya kugera ku mezi atandatu na bo dufite gahunda ifatika n’inkingo zikwiriye zo kugira ngo muri ibi byiciro twavuze bazabashe kubona uru rukingo rushimangira.”

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zari ziherutse gutangaza ko igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru