CRICKET: Clinton Rubagumya yijeje abanyarwanda gutangira ikiragano gishya bahangana na Ghana mu mikino 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki 18-21 Kanama 2021 ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga mu karere ka Kicukiro hazaba habera imikino mpuzamahanga ya gicuti izahuza u Rwanda na Ghana. Clinton Rubagumya uheruka kuba kapiteni w’u Rwanda yijeje abanyarwanda umusaruro uhagije.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Abagabo) izakina imikino itanu ya gicuti izakiramo Ghana mu kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi y’ibihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ubundi izabera mu mu Rwanda kuva tariki 14-23 Ukwakira 2021.

Izindi Nkuru

Clinton Rubagumya uheruka kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri yavuze ko adatewe igitutu no kuba bagiye kwitegurira kuri Ghana ahubwo ko ari amahirwe meza babonye yo kwipima urwego bariho bahura n’igihugu gikomeye mu mukino wa Cricket muri Afurika.

“Njye numva ko nubwo igihe duheruka gukina na yo nubwo twaba twaratsinzwe, ubu tugeze ku rundi rwego kandi njye mbona tuzanabatsinda. Ni ko njye mbibona. Nitubatsinda rero, bizaha icyizere Abanyarwanda ko dushobora guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi.” Rubagumya

Clinton Rubagumya uheruka kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Imyaka yari igihe kuba ibiri ifunze neza ikipe y’igihugu ya Cricket idakina umukino n’umwe mpuzamahanga kimwe mu byo abakurikira uyu mukino bashobora gushingiraho bavuga ko bizaba imbogamizi ku bakinnyi b’abanyarwanda kubona imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana na Ghana.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Rubagumya Clinton na Obed Harvey wa Ghana bifotozanya igikombe bagiye guhatanira mu mikino itanu ya gicuti

Gusa, Suji Martin umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko igihe cyashize ari kinini badakina ariko ngo igihe bamaze bitegura nacyo gihagije bityo nta rwitwazo imbere ya Ghana.

“Hari hashize igihe kigera ku mwaka umwe n’igice nta mikino ya Cricket iba, twishimiye kuba bigiye kongera kuba, birasa nko kongera kujya mu rukundo. Nta kindi twari gukora muri ibi bihe by’iki cyorezo cyibasiye Isi, ariko hamwe n’inshuti zacu zo muri Ghana twishimiye ko baje hano kandi n’ikipe yacu yiteguye guhangana mu mikino tuzakinira ku butaka tumenyereye.”

Uva ibumoso ni Umutoza w’u Rwanda, Martin Suji; Kapiteni Rubagumya Clinton; Kapiteni wa Ghana, Obed Harvey n’umutoza Kodam Kofi Anafie

Abakinnyi b’u Rwanda bahamagariwe guhangana na Ghana:

Eric Dusingizimana, Orchide Tuyisenge, Clinton, Rubagumya, David Uwimana, Didier Ndikubwimana, Bosco Tuyizere “Bocco”, Subhasis Samal, Pankaj Vekaria, Eric Niyomugabo, Wilson Niyitanga, Zappy Bimenyimana, Yvan Mitali, Kevin Irakoze na Martin Akayezu.

Abakinnyi babiri bizigamye: Ignace Ntirenganya na Damascene Abizera.

Image

Dore uko gahunda y’imikino iteye 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru