CRICKET: Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, abafana baremewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhera kuri uyu wa kane tariki 30 Nzeri 2021-6 Ukwakira 2021 mu Rwanda hatangiye imikino Nyafurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri West Indies “Under-19 Cricket World Cup 2022”.

Ibihugu biteraniye mu Rwanda ni; Namibia, Uganda, Tanzania na Nigeria.

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko aya makipe 5 ari mu Rwanda azakina hagati yayo, ikipe isoje  ifite amanota menshi ihita ibona itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi aho izasanga ikipe y’Afurika y’Epfo na Zimbabwe zifite itike.

Sitade ya Gahanga n’ikibuga cya Kicukiro niho imikino izajya ibera

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryatangaje ko abafana bemerewe kureba imikino yaba ku kibuga mpuzamahanga kiri i Gahanga ndetse n’ikibuga cya RP-IPRC Kigali nk’ibibuga byombi bizakira imikino.

Abafana barasabwa kugaragaza icyangombwa cy’uko bipimishije COVID-19 no kuba barakingiwe inkingo ebyiri za COVID-19.

Ikipe y’u Rwanda  mu batarengeje imyaka 19 iratangira ikina na Tanzania mu mikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bahungu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket “ ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier”.

Iyi mikino igiye kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane taliki 30 Nzeri kugeza 06 Ukwakira 2021 yitabiriwe n’ibihugu 5 ari byo u Rwanda, Namibia, Tanzania, Uganda na Nigeria.

Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bwishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda hamwe n’umuyobozi ushinzwe amarushanwa mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa cricket muri africa (ICC Africa) barikumwe n’abatoza n’abakapiteni b’amakipe yose azitabira imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 19, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere,bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bahabwa ubusobanuro bujyanye n’iyi mikino.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda,  Emmanuel Byiringiro yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro yagenze neza, amakipe yose yamaze kugera mu Rwanda, amakipe yose yamaze gupimwa covid 19 kandi ntamuntu numwe wagaragaje ubwandu bwa COVID-19.

Emmanuel Byiringiro (Iburyo) umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA

Abajijwe ku myiteguro y’ikipe yigihugu y’u Rwanda n’ikizere itanga, yavuze ko abasore b’u Rwanda biteguye neza ariko bitari byoroshye kubera icyorezo cya COVID-19 ariko ko nta kabuza ikipe y’u Rwanda igomba gucyura umusaruro mwiza.

Umuyobozi ushinzwe amarushanwa mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket muri Afurika, KUBEN Pillay yatangaje ko guha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga agera kuri ane byose byavuye mu mitegurire myiza y’amarushanwa yabanje, nk’iryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ryateguwe rikarangira nta muntu n’umwe ugaragaje ubwandu bwa COVID-19.

 

 

Kuben kandi avuga ko binaterwa imbaraga n’ubuyobozi bw’igihugu bushyira imbaraga mu kwirinda no mugukurira icyorezo cya koronavirusi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, MARTIN Sudji avuga ko abasore be biteguye neza ka bafite ikizere cyo kuzitwara neza muri iyi mikino.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda,  Martin Suji aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Didier Ndikubwimana kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yijeje abanyamakuru ko ikibajyanye muri iri rushanwa ari uguhangana no guharanira, guhesha ishema abanyarwanda bose.

Didier Ndikubwimana kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda U-19

Didier Ndikubwimana kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda U-19 aganira n’abanyamakuru

Abatoza n’abakapiteni b’ibihugu byitabiriye imikino nyafurika yo gushaka itike y’igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 19 igiye kubera mu Rwanda, bose bahuriye ku myiteguro itaragenze neza kubera icyorezo cya COVID-19, gusa bose bakavuga ko ikibazanye mu Rwanda ari ukwegukana intsinzi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Uthe Ogbimi (iburyo) na kapiteni we

Abakinnyi 14 u Rwanda ruzakoresha muri iyi mikino:

Ndikubwimana Didier (Kapiteni), Mugisha Parfait (Visi Kapiteni), Manishimwe Oscar, Gumyusenge Daniel, Mugisha Israel, Igiraneza Althimon, Ingabire JMV, Niyomugabo Isaie, Kubwimana Eric, Niyomugabo Rodrigue, Rukiliza Emile, Benihirwe Christian, Dushimirimana Sulaiman na Ntwari Steven.

Uganda nayo iri mu bihugu bitanu bizavamo ikizabona itike y’igikombe cy’isi 

Image

Taliki 30-09-2021: Gahunda y’imikino

Rwanda-Tanzania (Gahanga-09h00)

Namibia-Uganda (IPRC Kigali-09h00)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru