CYCLING: Habimana Jean Eric yatangiye imyitozo mu Busuwisi mbere yo kwinjira muri Tour de l’Avenir 2021

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva tariki 13-22 Kanama 2021 mu gihugu cy’u Bufaransa mu gace ka Charleville-Mézières hazabera agace ka mbere ka Tour de l’Avenir 2021, isiganwa ryari kuba mu 2020 ariko rirogowa na COVID-19. Kuri ubu abakinnyi 174 bazava mu makipe 29 bazaba barimo umunyarwanda Habimana Jean Eric usanzwe yitoreza mu ikipe y’impuzamshyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI).

Habimana Jean Eric azaba ari mu bakinnyi bazaba bakinira ikipe ya UCI nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyafurika bahitoreza batoranyijwe.

Izindi Nkuru

Tour de l’Avenir, ni isiganwa rikinwa n’abakinnyi bakiri bato ahanini batarengeje imyaka 23 rikaba isiganwa rifatwa nka Tour de France y’abato kuko abakinnyi bitwaye neza muri iri siganwa bahita batanga umusaruro muri Tour de France. Kuri iyi nshuro, Tour de l’Avenir izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 57.

Ingero z’abakinnyi bakinnye Tour de l’Avenir bagahita bagaragaza umusaruro muri Tour de France barimo umunya-Colombia, Egan Bernal watwaye Tour de l’Avenir ya 2017 n’umunya-Slovenia, Tadej Pogacar watwaye Tour de l’Avenir 2018 agahita atwara Tour de France ebyiri zikurikiranye (2020, 2021).

Nyuma yo kugera mu Busuwisi, Habimana Jean Eric yahise atangira imyitozo kugira ngo atangire amenyere ikirere cy’u Burayi mbere y’uko ikipe ya UCI izaba izaba ijya i Paris mu Bufaransa.

Image

Habimana Jean Eric mu Busuwisi hafi y’icyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI)

Image

Habimana Jean Eric mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI)

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru