Cyera kabaye Miss Muheto agiye gushyikirizwa imodoka yatsindiye…Hamenyekanye uko azayihabwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka izahembwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Miss Muheto Nshuti Divine umaze amezi ane yegukanye ikamba, yamaze kugera ku rwego rugomba kuyimushyikiriza, rukaba ruri gutegura ibikorwa byo kubanza kuyimurikira Abanyarwanda ubundi rukayimuha.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue, yageze mu Rwanda itinze kuko yaje muri Gicurasi kubera ibikorwa byo gusana icyambu cya Dar es Salaam yagombaga gucaho, byatumye ibicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Izindi Nkuru

Amakuru ahari ubu, aremeza ko iyi modoka yamaze gushyikirizwa Inteko y’Igihugu y’Umuco yahawe inshingano zo gucunga no gukurikirana ibikorwa byose bya Miss Rwanda.

Umwe mu bazi amakuru, yabwiye RADIOTV10 ko nyuma yuko iyi modoka ishyikirijwe Inteko y’Umuco, ubu iyi nteko iri gutegura uburyo izashyikirizwa Miss Muheto.

Uyu waduhaye amakuru utifuje gutangazwa, yavuze ubusanzwe iyi modoka mbere yuko ihabwa Nyampinga yashyirwaga mu masangano y’imihanda [Rond-Point] mu mujyi rwagati ikabanza kwerekwa Abanyarwanda, ndetse ko n’iyi izahabwa Muheto izabanza kuberekwa.

Yavuze ko Inteko y’Umuco yamaze kwandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ibusaba ko iyi modoka ishyirwa muri aya masangano ikamaramo iminsi kugira ngo Abanyarwanda babanze bayibone

Yagize ati Kubera ko igomba kujya muri rond-point, Inteko yamaze kwandikira Umujyi wa Kigali kugira ngo iriya modoka ishyirweyo ubundi babone kuyiha Miss.

Iyi modoka igiye gushyikirizwa Muheto, mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo ibibazo byatewe n’ibirego bishinjwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] usanzwe ari umuyobozi wa Kompanyi yahoze iritegura, ubu ufungiye ibyaha akekwaho birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru