Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ”Eva” igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Davis D yasohoye indirimbo nshya yise ‘Eva’ igaragaramo abakobwa babiri barimo umwe wo mu gihugu cya Colombia ubyina n’undi wo gihugu cya Espagne, bose bakaba bahuriye ku bwiza n’ikimero cyabo berekanye mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Izindi Nkuru

Davis D kugeza ubu amaze kwerekana ko ari umuhanzi umenyereweho igihangano cyuzuye yaba amashusho ndetse n’amajwi aho aba yabyitondeye kugira ngo bigere ku bagenerwabikorwa bisa neza nk’uko babishaka cyane ko akunda kumvikana avuga ko ari bo akorera.

Mu ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda mirongo ine n’atanu, umuhanzi Davis D yifashishije umukobwa witwa Eva amubwira urwo yamukunze maze aramutaka karahava ari nako ahuza n’inkuru yo muri Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro aho Eva arya ku itunda agahaho umugabo we Adam.

Eva ni indirimbo ikoranye umudiho mu buryo bwa gihanga ndetse uburyo igenda wumva wayibyina na n’uwo muri kumwe mu rukundo ukagenda wiyongeza ndetse ku buryo mugera aho mutwarwa nayo bitewe n’uko iyi ndirimbo hari aho Davis D agaruramo izina Eva cyane mu buryo bubyinitse.

Iyi ni indirimbo kandi ifite amshusho yo ku rwego mpuzamahanga aho uyu muhanzi yayitayeho cyane ndetse aranamuhenda mu buryo bushoboka kuko ubaze ahantu hose hafatiwe aya mashusho ni ahantu hagezweho mu mujyi wa Dubai, imodoka yifashishijwe muri aya mashusho, abakobwa barimo, imyambaro n’ibindi ni ibintu by’agaciro kanini.

Indirimo Eva igaragaramo abakobwa babiri harimo umwe wo muri Espagne n’undi wo muri Colombia ugaraga cyane abyinana inkota ayikoreye kumutwe. Davis D yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere yo kuri Album ya kabiri yatangiye gukoraho izagaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru