Dosiye y’ikirego cy’Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kuzamurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo muri film z’urwenya akaba ari umwe mu bakunzwe na benshi mu Rwanda, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, yamaze gukorerwa dosiye y’ikirego ikaba yanagejejwe mu Bushinjacyaha.

Amakuru yemeza ko Nyaxo yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Izindi Nkuru

Iki cyaha gikekwa kuri Nyaxo, giteganywa n’Ingingo y’ 121 yo mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Amakuru avuga ko uyu munyarwenya akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugabo akamukubita icupa mu mutwe, aho iki cyaha akekwaho cyakorewe mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacya RIB, rwataye muri yombi uyu munyarwenya, rwamaze gukora Dosiye ndetse rukaba rwayishyikirije Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.

Nyaxo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi benshi mu Rwanda kubera uburyo asetsamo muri film z’urwego z’uruhererekane yitiriwe nka Nyaxo.

Uyu musore uzwiho gusetsa kandi aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Knowless yitwa Tobora aherutse gushyira hanze.

Nyaxo ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi benshi mu Rwanda

RADIOTV10

Comments 2

  1. Brave steward says:

    Yooooooo!!! Nafungwe disi😋😛👁️

  2. eric says:

    ebana sha bashyiremo imiyaga kabissa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru