DR Congo : Abarwanyi 130 barimo aba FDLR bishyikirije Ingabo z’igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyeshyamba 134 zo mu mitwe ifite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo n’izo mu mutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, zishyize mu maboko ya FARDC.

Aba barwanyi bishyize mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Kamena 2021 mu gace kitwa Kitshanga gaherereye i Masisi muri DR Congo.

Izindi Nkuru

Aba barwanyi bamanitse amaboko mu gihe muri DRC hari ibikorwa bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya gihugu, beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima uyoboye ibikorwa byo guhashya imitwe i Masisi.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya RDC, Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko aba barwanyi bashyize intwaro hasi nyuma y’igitutu cy’ibitero by’ingabo za FARDC.

Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye mu bikorwa byakozwe mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare.”

DR Congo : Abarwanyi 130 barimo aba FDLR bishyikirije Ingabo za Congo

DR Congo : Abarwanyi 130 barimo aba FDLR bishyikirije Ingabo z’iki gihugu

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Guverineri Gen. Constant Ndima yabwiye abaturage ko ubu nta mishyikirano igikenewe, ari amahoro kandi abarwanyi bazabyuhariza bazababarirwa.

Yagize ati “Umuntu wese wemeye ku bushake gutanga intwaro azakirwa nk’inshuti ariko utazabyubahiriza wese azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ku bufatanye namwe tugomba kugarura umutekano.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi aherutse gushyira Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro aho ziriya ntara yanazishyize mu maboko y’Igisirikare.

Ni igikorwa cyatumye bamwe mu barwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri kiriya gihugu bamanika amaboko ndetse bakishyikiriza ingabo za kiriya gihugu.

YANDITSWE NA: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru