DR CONGO: Igisasu cyaturikiye rwagati mu baturage umwe ahasiga ubuzima abandi 6 barakomereka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), igisasu cyaturikiye rwagati mu baturage umwe ahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka bikabije.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko iki gitero cyabereye ahitwa Katoyi mu mujyi wa Goma aho ababibonye babwiye itangazamakuru ko batunguwe no kubona abantu baje bitwaje intwaro ariko bataramenyekana hashira akanya gato bakabatsaho umuriro w’amasasu.

Izindi Nkuru

Nyuma yaho ubwoba bwatashye mu baturage buri wese yirwanaho ashaka guhunga gusa bamenya ko hari uwahasize ubuzima mugihe abandi bahise bajyanwa kwa muganga ariko bakaba bakomeretse bikabije ngo kuburyo bari hagati yo gupfa no gukira.

Iki gitero kandi ngo cyasize hari umuntu umwe wibwe moto. Polisi ikorera muri aka gace ngo ikaba yahageze itinze ariko ikaba yatangije iperereza ngo imenye imvano y’iki gitero cyabereye Katoyi mu mujyi wa Goma.

Yashyizwe mu kinmyarwanda na Kubwimana Vedaste/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru