DRC: Guverinoma yarakaye isaba ko abasirikare ba MONUSCO barashe abantu bahita birukanwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abasirikare ba MONUSCO barashe urufaya rw’amasasu mu baturage ku mupaka wa Kasindi, bagahitana bamwe mu baturage, badakwiye gukomeza muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya Congo kandi yatangaje ko ari yo yishyura ikiguzi cyo kuvura abakomerekeye muri iki gikorwa gikomeje kunengwa na benshi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya Katembwe rivuga ko batifuza ko izi ngabo zakoze iki gikorwa zikomeza kuguma mu bari mu butumwa bwa MONUSCO.

Rigira riti “Yemeje ko abasirikare bakoze iki gikorwa bataguma mu butumwa cyangwa ngo bakomeze kuba mu ngabo za MONUSCO.”

Amashusho yatangiye gushyirwa hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, agaragaza abasirikare ba MONUSCO bari mu modoka zabo binjira ku mupaka uhuza DRC na Uganda uherereye i Kasindi muri Kivu ya Ruguru, bahagera bakabanza kwamaganwa n’abaturage, ubundi na bo bakabamishamo amasasu bagatatana.

Guverinoma ya Congo yanenze iki gikorwa, ivuga ko izakomeza gukurikirana ko ubutabera butangwa kuri aba basirikare.

Ku bufatanya bwa Guverinoma na MONUSCO bahise batangira iperereza kuri iki gikorwa kugira ngo hamenyekane icyateye aba basirikare kwivugana abaturage, ubundi bakazahanishwa ibihano by’intangarugero.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bwaboneye guhamagarira abaturage kutijandika mu bikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO byumwihariko ahabereye iki gikorwa i Kasinsi ndetse no mu Ntara yose ya Kivu ya Ruguru ndetse butangaza ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igikorwa nka kiriya kitazongera ukundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, na we yatangaje ko yashenguwe n’iki gikorwa cyakozwe n’abasirikare bari mu buryo bw’uyu muryango cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

Ni igikorwa kandi nubundi cyamaganywe n’umuhagarariye muri DRC, Bintou Keita, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanaga

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasira uherutse kwinjiramo DRC, na we yamaganye iki gikorwa cyakozwe n’ingabo za MONUSCO, aboneraho kwihanganisha Guverinoma ya Congo n’imiryango y’ababuze ababo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru