DRC ikomeje gutangatanga u Rwanda irurega mu mahanga, noneho yiyambaje u Bubiligi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Adophe Muzito wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yiyambaje u Bubiligi ngo bufashe Congo kubona igisubizo cy’ikibazo giterwa no kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Uyu mugabo uherutse guhagarikwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, akaba ari na Perezida w’Ishyaka Nouvel Elan yagiranye ikiganiro kihariye n’Intumwa Idasanzwe y’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Stéphane Doppagne.

Izindi Nkuru

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, Adophe Muzito avuga ko yifuza ko ubushotoranyi bw’u Rwanda bwo gufasha M23 mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugomba gushakirwa umuti urambye.

Mu biganiro aba banyapolitiki bagiranye, bemeranyijwe ko hakwiye gushyirwaho ubukangurambaga bwo guhamagarira abaturage ba Congo kugira uruhare mu kurandura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Muzito yiyambaje u Bubiligi mu gihe ubutegetsi bwa Congo buherutse no kwiyambaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, aho Perezida Felix Tshisekedi yamwoherereje intumwa zari ziyobowe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro, zagiye muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Mu ijambo rye, Alexis Gisaro yabwiye Museveni ko ikibazo cya M23 iri gufashwa n’Igihugu cy’igituranyi kitaranduka atabigizemo uruhare kuko ngo afite ijambo rikomeye mu karere.

Perezida Museveni na we wagaragarije DRC inzira zo kubona umuti urambye wa M23, yahishuriye Perezida Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23 aho kuyishozaho intambara.

Adophe Muzito we wiyambaje u Bubiligi, ntiyigeze ahishira ko yanga u Rwanda aho aherutse kuvuga ko hakwiye kubakwa urukuta hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo kugira ngo rudakomeza kuvogera Igihugu cyabo.

Ibi yatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri Congo mu kwezi gushize, Muzito yavuze ko ku mipaka y’iki Gihugu n’u Rwanda na Uganda hashobora gushyirwa abasirikare ibihumbi 50 ngo bakajya bazibira abashaka kujya kubahungabanyiriza umutekano.

Icyo gihe yagize ati Ku ruhande rw’u Rwanda ahantu hateye inkeke hangana na kilometero 60, twahakora urukuta rungana gutyo, ibya Uganda byo twaba tubireba neza mu gihe kiri imbere.

Umubabo w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotso gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya, byanatumye hiyambazwa Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uherutse kuyobora ibiganiro byahuje Perezida Kagame Paul na Felix Tshisekedi bakanzura ko Ibihugu byombi bigomba guhosha umwuka mubi.

Muri ibi biganiro byabaye tariki 06 Nyakanga 2022, hafatiwemo imyanzuro irimo isaba abategetsi bo muri Congo guhagarika amagambo mabi y’u Rwanda yari akomeje kweneyegeza uyu mwuka mubi.

Abasesenguzi bemeza ko ibi biganiro byatanze umusaruro kuko kuva byaba, amagambo mabi yavugwaga na bamwe mu banyapolitiki bo mu Congo, yagabanutse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru