DRC: Mu kwezi kumwe umutwe urwanya Uganda umaze kwivugana abarenga 160 mu gace kamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kwivugana abaturage b’abasivile 161 mu gace ka Beni gaherereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Depite Jean-Baptiste Kasekwa, yatangaje ko kuva tariki 28 Gicurasi kugeza 27 Kamena 2022, uyu mutwe wa ADF umaze kugaba ibitero 17.

Izindi Nkuru

Iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko muri iki gihe cy’ukwezi kumwe, ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse no ku byabo.

Yavuze ko ibi bitero bya ADF byabaye mu gihe amezi abaye 14 hari kuba ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe ku bufatanye bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF).

Yagize ati “ADF yakoze ibikorwa by’ibitero 17 mu minsi 30 muri Teritwari ya Beni byahitanye abasivile bagera mu 161, abandi 29 baburirwa irengero ndetse inzu nyinshi mu bice bitandukanye ziratwikwa.”

Muri iyi nyandiko ya Depite Jean-Baptiste Kasekwa, yashyize hanze muri iki cyumweri, yagarutse kandi ku bandi bantu 37 bishwe mu gace ka Beu-Manyama tariki 28 Gicurasi, abandi 16 bicirwa i Bulongo tariki 30 Gicurasi.

Yavuze kandi ko tariki 1 Kamena 2022, abandi bantu icyenda (9) biciwe mu duce twa Beu-Manyama, Mangungu na Kareseau mu gihe mu matariki ya 05 n’iya 06 Kamena, abantu 27 bishwe mu gace ka Otomabere.

Naho tariki 11 Kamena, mu duce twa Linzosisene na Kokola, hishwe abandi bantu 6 naho tariki 12 Kamena, mu duce twa Kisiki na Kijeki, hicwa abandi basivile bane.

Mu nyandiko ya Depite Jean-Baptiste Kasekwa igaragaza abantu bagiye bicwa mu bice bitandukanye n’amatariki bagiye bicirwago, yashinze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurangwa n’imbaraga nke mu guhangana n’ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’abantu bikanahitana abaturage.

Yavuze ko ibice bya Beni, Ituri na Fizi-Uvira na byo bikwiye gushyirwamo imbaraga nk’iziri gushyirwa mu bice birimo umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru