DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko mbere yuko Perezida Félix Tshisekedi yitabira ibiganiro by’i Luanda, yabanje guhamagarwa na Yoweri Museveni akamusaba kumwoherereza intumwa kugira ngo amugire inama.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’itumanaho, Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru aho yari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Jean-Lucien Bussa.

Izindi Nkuru

Patrick Muyaya wagarutse ku nama Congo iherutse kugirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bukwiye kuganira na M23, Patrick Muyaya yavuze ko Museveni yifuje gutanga izi nama na mbere y’ibiganiro by’i Luanda.

Yagize ati Ubwo twitabiraga ibiganiro byi Luanda hamwe na Perezida wa Repubulika, mu masaha 48 mbere yabyo, Perezida Museveni yavugishije Perezida Tshisekedi amusaba kumwoherereza intymwa kugira ngo baganire ku kibazo cyumutekano mu barasirazuba anatange igitekerezo cyumuti.

Muyaya yakomeje agira ati Perezida Museveni yatanze igiterekezo gihabanye numurongo wacu. Twebwe icya mbere ni ibyavugiwe i Nairobi. M23 igomba kubanza kuva muri Bunagana kuko twanumvikanye ko imirwano ihagara ubwo twari i Luanda.

Ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakiraga intumwa zoherejwe na Perezida Tshisekedi mu cyumweru gishize tariki 14 Nyakanga, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro wari uziyoboye, yongeye guhamiriza Museveni ko M23 ifashwa n’Igihugu cy’igituranyi.

Alexis Gisaro ubwo yagezaga ijambo kuri Museveni, yamubwiye ko badashobora kurandura iki kibazo cya M23, atabigizemo uruhare bityo ko ari yo mpamvu bari baje kumva inama ze.

Perezida Museveni na we wabwiye izi ntumwa ko Uganda yanyuze mu bihe by’intambara igihe kirekire ndetse ko ari na ko bimeze mu Bihugu byinshi byo mu karere ariko ko nta kiza cy’intamabara, asaba ubuyobozi bwa DRC kuganira na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru