DRC yakiranye ubwuzu icyemezo cyo koherezayo ingabo za EAC ariko ngo ntishakamo RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye EAC cyo kohereza ingabo zihuriweho z’uyu muryango muri DRC, gusa ivuga ko idashaka ko zizaba zirimo iz’u Rwanda.

Guverinoma ya Congo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma y’umunsi umwe hasohotse itangazo cya Uhuru Kenyata rivuga ko yemeje ko ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zijya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

DRC ivuga ko yishimiye iki cyemezo cya Uhuru Kenya cyo koherezayo ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zikajya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu mutwe ndetse n’u Rwanda bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye.

Iri tangazo rivuga ko bishimiye iyoherezwa ry’ingabo za EAC, rikomeza rigira riti Turimeza ko tutazemerera u Rwanda kugira uruhare muri iri tsinda ryingabo zihuriweho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga ingabo zizajya muri iri tsinda rihuriweho rya EAC zizoherezwa muri DRC.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererana, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda na rwo ruzatanga umusanzu muri ibi bikorwa by’ingabo za EAC zizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DRC.

Prof Nshuti Manasseh kandi yemeje ko Ibihugu byombi biteganya kuganira ku buryo byakemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi ndetse ko Abakuru babyo bateganya guhurira mu biganiro byo gushaka umuti.

Ingabo z’u Rwanda zitifuzwa na DRC, ni zimwe zikomeje kuba ubukombe mu kugarura amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi aho zihangana n’imitwe yitwaje intwaro zikayitsinsura mu gihe gito.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, hagati y’u Rwanda na DRC hongeye kuba igikorwa cy’ubushotoranyi aho umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa abaturage bariho bambukiranya umupaka ndetse n’abapoliri bawurinda, agakomeretsamo bamwe, bigatuma Umupolisi w’u Rwanda na we amurasa agahita apfa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru