DRC yasabye PM w’u Bwongereza kuzayingingira u Rwanda ubwo azaba yaje muri CHOGM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ko ubwo azaba yaje mu bikorwa bya CHOGM, yazasaba u Rwanda guhagarika ‘ibikorwa bihungabanya umutekano wa DRC’.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri DRC, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 rivuga ko Guverinoma y’iki Gihugu yifuza ko u  Bwongereza bwasaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika ibikorwa bibangamira Congo.

Izindi Nkuru

DRC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibi birego, rukavuga ko ibiri kubera muri Congo ari ibibazo bireba iki Gihugu ubwacyo.

Iri tangazo rya Guverinoma ya DRC, rivuga ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yazakoresha ububasha afite, ubwo azaba yitabiriye CHOGM izaba mu cyumweru gitaha, agafasha u Rwanda kubana neza na DRC.

Minisitiri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde yagize ati Inama izaba mu cyumweru gitaha ni umwanya mwiza ko Minisitiri wIntebe Johnson yazafasha u Rwanda kugana mu nzira yamahoro nituze hagati yIbihugu byombi.

Ubu busabe bwashyikiriwe u Bwongereza kandi bwanahawe Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Afurika y’Epfo.

DRC yatanze ubu busabe mu gihe kandi kuri uyu wa Gatanu yanatangaje ko ihagaritse amasezerano yose ya dipolomasi iki Gihugu gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.

Guverinoma y’Iki Gihugu ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu igisirikare cya FARDC ndetse unakomeje gufata ibice bimwe byo muri iki Gihugu.

Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu ubwo yari ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yavuze ko umwuka ukomeje kurushaho kuba bubi kuko Igihugu cye gihanganye n’umwanzi uri gukora ibikorwa bibi cyane.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ariko congo ntago mwabonye icyishaka irashaka ko bahagarika chigm yaratinze nge Niki mbibona ntizabijyeraho nihame hamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru