DRCongo: Abaganga ibihumbi bashyamiranye n’Abapolisi ubwo bigaragambyaga bagaragaza ibibazo uruhuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaganga babarirwa mu bihumbi bashyamiranye na Polisi y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bari mu myigaragambyo yo gusaba kongererwa umushahara no guhabwa ibyo bemerewe.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, yakorewe mu mijyi inyuranye yo muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Mu Murwa mukuru i Kinshasa, yitabiriwe n’abaganga bagera mu bihumbi bibiri (2 000) baje bambaye umwambaro basanzwe bakoresha mu mwuga wabo uzwi nk’Itaburiya (Tablier/ Blouse).

Aba baganga banashyamiranye n’abapolisi, bavuga ko barambiwe guhembwa umushahara w’intica ntikize.

Umwe muri aba baganga witwa Parfait Luyindula yagize ati “Ntidushaka ko baduha nk’ibyo baha imbwa zabo kuko baziha ibifite agaciro gakubye umushahara wacu inshuro nyinshi, ariko nibura batwangerere.”

Umuyobozi wa sendika y’imiryango y’abaganga mu mujyi wa Kinshasa, Patrick Boloko yavuze ko barambiwe gukomeza kurenza ku bibazo byabo.

Yagize ati “Dufite abaganga barenga 10 000 bakora ariko batazwi n’ubuyobozi bwa Leta kandi ari abaganga bakorera Leta ariko bakaba badafite nimero y’abakozi ba Leta. Icya kabiri dufite abaganga bakabakaba 6 000 batishyurirwa ubwishingizi bw’impanuka z’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Icya gatatu Guverinoma yiyemeje kuduha amacumbi ndetse n’uburyo bw’ingendo. Ibyo byemewe n’Umukuru w’Igihugu ariko na n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa.”

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abapolisi babiri bakomerekejwe n’ibyaterwaga n’abigaragambyaga mu gihe ku ruhande rwabo ho na ho hakomeretse babiri bakomerekejwe n’umuvundo.

Nyuma y’amasaha menshi y’iyi myigaragambyo y’abaganga, Guverineri wa Kinshasa ni we wakurikiranye ikibazo cyabo mu gihe Perezida w’iki Gihugu, Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubuzima; bose batari mu Gihugu.

Bashyamiranye n’abapolisi bamwe babikomerekeramo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru