Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo: Umusirikare ufite ipeti rya General yatawe muri yombi akekwaho icyaha ndengakamere

radiotv10by radiotv10
20/09/2022
in MU RWANDA
1
DRCongo: Umusirikare ufite ipeti rya General yatawe muri yombi akekwaho icyaha ndengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Général mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akaba anayobora ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yatawe muri yombi akekwaho umugambi mubisha wo kugirira nabi Igihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru vraies-infos.net, avuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Steve Wembi yanditse agira ati “Lt Gen Philemon Yav Irung uyu munsi yajyanywe muri Gereza ya Makala Pavillon 8. Impamvu yatumye afatwa: Kugambirira kugirira nabi Igihugu n’umukuru wacyo.”

Mbere yuko ahabwa kuba komanda w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC bya Zone ya gatatu.

Ivomo: Vraies Info.Net

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugisha Yvonne says:
    3 years ago

    Uyu niwe wadusenyeye iwacu imurenge. Yishe inzira karengane,atwika amazu,ibihumbi byinka zacu yabijanaga kumasoko ya leta akarya ifaranga. Niwe wafashaga interahambwe,mai mai, forebu,fnl ibikoresho byogusenya imurenge.

    Ibyo umuntu akora biramukurikira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 20 =

Previous Post

Producer wari umaze kubaka izina mu Rwanda ubu ntakihabarizwa

Next Post

Rusizi: Indwara ebyiri z’amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Indwara ebyiri z’amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga

Rusizi: Indwara ebyiri z'amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.