EAC yakiriye DRC yazahajwe n’inyeshyamba ishobora no kwinjiramo Igihugu cyazengerejwe n’umutwe w’Iterabwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igihugu cya Somalia gikunze guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab, gishobora kuzinjizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uherutse kwakira DRC na yo ikunze kurangwamo imitwe y’Inyeshyamba.

Hassan Sheikh Mohamud uyobora Somalia, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuva kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Uyu mukuru wa Somalia waje muri iyi nama nk’umushyitsi, yagejeje ijambo ku Bakuru b’Ibihugu bo muri EAC ribasaba kwemerera Igihugu cye kwinjira muri uyu muryango.

Hassan Sheikh Mohamud yavuze ko mu izina ry’Abanya-Somalia, basaba kwinjira muri EAC kuko nubundi basanzwe bari muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko mu gihe Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango aramutse ahaye ikaze Somalia muri EAC, Abanya-Somalia bazahora babimwibukiraho.

Hassan Sheikh Mohamud yabwiye Abakuru b’Ibihugu bya EAC ko Igihugu cye gifite umutungo kamere uhagiye wazagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abatuye mu Bihugu bigize uyu muryango kuko kiteguye gukorera hamwe n’ibindi Bihugu mu bucuruzi n’ubuhahirane.

Somalia isanzwe ifite ibibazo by’umutekano iterwa n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu.

Umwe mu bategetsi bakomeye muri Somalia, yahishuriye ko nubwo iki Gihugu kigifite ibibazo byinshi by’umutekano ariko gifite abashyigikiye ko kinjira muri uyu muryango wa EAC.

Imwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma Perezida Hassan Sheikh Mohamud yifuza ko Igihugu cye kinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni uko uyu muryango umufasha guhangana n’uyu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab.

Igihugu cya Somalia kiramutse kinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyaba kibaye icya munani, muri uyu muryango ndetse kikaba cyaba gikurikiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

DRC yinjiye muri EAC muri uyu mwaka wa 2022, yakunze kuzahazwa n’imitwe y’inyeshyamba ndetse bikaba byarafashe intera muri iyi minsi aho umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano iwuhanganishije na FARDC.

Iyi mirwano yanatumye Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bahurira mu biganiro binyuranye byari bigamije gushaka umuti w’iki kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, bakananzura ko itsinda ry’ingabo zihuriweho z’uyu muryango zoherezwayo guhashya iyi mitwe byumwihariko M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru