Expo2022: Abacuruzi batangiye kumwenyura ngo ubwitabire bw’abakiliya buraruta ubw’ubushize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022, baravuga ko ubwitabire bw’abaza guhaha buri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze muri Expo ebyiri ziheruka.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye ahari kubera iri murikagurisha i Gikondo, yasanze urujya n’uruza ruri hejuru, abaje guhaha, bishimye ari na ko bakiranwa ubwuzu n’abamurika.

Izindi Nkuru

Ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, ibyo kurya n’ibyo kunywa byose biri muri iri murikagurisha, ndetse buri wese yahitiraga ahaherereye ibyo agiye guhaha.

Uwaje kumurika amakara yo gutekesha, avuga ko nubwo hashize iminsi micye iri murikagurisha ritangiye ariko abakiliya bari kuboneka ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Ubu turabona abantu baza muri Expo nubwo atari benshi cyane ariko uko iminsi igenda itambuka, bazaba ari benshi, bazaba bamaze no kumenya aya makara yacu kuko ari agamije kurengera ibidukikije.”

Umukozi w’uruganda rukora amagodora yo kuryamaho, avuga ko ubwitabire bw’abaguzi buri hejuru agereranyije n’uko bwari bumeze ubushize.

Ati “Tugereranyije na Expo y’ubushize urabona ko ubu harimo impinduka cyane kuko kuko igipimo cy’abaguzi cyariyongereye ugereranyije n’ubushize, nko mu minsi ya mbere, birasa neza ntakibazo.”

Undi uri kumurika imyambaro muri iri murikagurisha, avuga ko kubera igabanuka rya COVID-19, abakiliya bari kwitabira ku bwinshi.

Ati “Uko byagendaga kubera COVID si ko biri kugenda ubu, nk’umwaka ushize bwo byari bibi cyane kuko twasoje tudacuruje ubu hari ikizahinduka kuko imirimo iri gukorwa.”

Umushoramari waturutse muri Denmark uri kumurika ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko yitabiriye iri murikagurisha riri kubera mu Rwanda kuko ari Igihugu gikomeje gutanga urugero rwiza mu korohereza ishoramari.

Yagize ati “Nabanje kuza mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, abandi bashoramari bakambwira ko gukorera hano ari byiza, mfata umwanzuro gutyo.”

Theoneste Ntagengerwa, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwateguye iri murikagurisha, ashimangira ibyatangajwe n’abamurika ko ugereranyije nuko ubwitabire bwari bumeze mu myaka ibiri ishize, ubu hari impinduka.

Yagize ati “Ryatangiye ubona ko hari impinduka ugereranyije uko amamurikagurisha abiri ashize yari ameze, hari n’ingamba zorohejwe zanatumye serivisi zitajyaga zibonekamo mu myaka ibiri ishize zigarukamo.”

Avuga ko nk’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imikino y’abana itaragaragaye mu myaka ibiri ishize, ubu byagarutsemo ku buryo byanongereye ubwitabire bwaba ari ubw’abamurika n’ubw’abaza guhaha.

Theoneste Ntagengerwa uvuga ko n’Ibihugu byitabira iri murikagurisha byiyongereye, yasabye abaturage kwitabira bakaza kwihahira kuko uretse kuba harimo byinshi bakeneye ariko n’ibiciro biba biri hasi ugereranyije n’uko biba bihagaze ahandi.

Abari kuza guhaha baramwenyura
Uri kumurika amakara yo gucana avuga ko abakiliya bari kuboneka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru