FERWAFA na CAF basoje amahugurwa y’abatoza 13 bazafasha mu kwigisha abandi batoza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), basoje amahugurwa y’iminsi icumi yahabwaga abatoza bajya ku rwego rwo kuzajya bahugura abandi batoza guhera mu mwaka utaha wa 2022.

Izak Stephanus Coetsee watangaga aya mahugurwa yaberaga kuri St Famille kuva tariki 13 Nzeri 2021, yavuze ko abatoza yabonye bumva neza amasomo yabahaye mu gihe cyose bamaranye abigisha. Izak avuga ko kuri ubu bose bemerewe kuba batanga amahugurwa bagahugura abandi batoza.

Izindi Nkuru

Abatoza 13 bose b’abanyarwanda bakoze amahugurwa akakaye yo kujya ku rwego rwo kuba bakoresha amahugurwa afasha abandi batoza bagutangira umwuga w’ubutoza.

Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stars na Seninga Innocent watoje amakipe nka Police FC, Bugesera FC, Etincelles FC na Musanze FC anaba umutoza wungirije mu Mavubi Stars ni bamwe mu batoza bazwi cyane bakoze aya mahugurwa.

Uretse aba bagabo babiri , Seninga Innocent na Jimmy Mulisa, abandi bazwi cyane bari muri aya mahugurwa ni Nyinawumuntu Grace na Habimana Sosthene.

Abatoza 13 basoje amahugurwa yo guhugura abandi batoza:

Innocent SENINGA (A CAF), Sosthène HABIMANA (A CAF), Jimmy MULISA (B CAF), Hamimu BAZIRAKE (B CAF), Theonas NDANGUZA (B CAF), Seraphine UMUNYANA (C CAF), Consolée MUKASHEMA (C CAF), Marie Grace NYINAWUMUNTU (C CAF), Alain MBABAZI (C CAF), Pacifique UWINEZA (C CAF), Jean Pierre KWIZERA (C CAF) na Hassan MUHIRE (C CAF).

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru