FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23 azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko Habimana Sosthène ariwe wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izakina imikino ya CECAFA y’iki cyiciro kuva tariki ya 3-18 Nyakanga 2021.

Muri iyi gahunda y’abatoza bashya, Habimana Sosthène watoje amakipe atandukanye arimo; Musanze FC, Amagaju FC, Rayon Sports FC, Sunrise FC n’Amavubi Stars y’abatarengeje imyaka 20, azaba yungirijwe na Alain Kirasa.

Izindi Nkuru

Aba bagabo bombi basanzwe ari abatoza bungirije Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu nkuru, Amavubi Stars. Mugabo Alex usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba APR FC niwe uzakomeza gutoza abanyezamu b’Amavubi Stars U-23.

Image

Abakinnyi bahaamagariwe kwitegura guhera kuri iki Cyunweru

Dore intebe ya tekinike y’Amavubi Stars U-23:

HABIMANA Sosthène (Head Coach)

KIRASA Alain (Assistant Coach)

MUGISHA Ndoli (Assistant Coach)

MUGABO Alexis (Goalkeepers Coach)

MWAMBARI Serge (Fitness Coach)

RUTAYISIRE Michel Jackson (Team Manager)

Dr NUHU Assuman (Team Physio)

RUTAMU Patrick (Team Physio)

Dr HIGIRO Jean Pierre (Medical Doctor)

NSENGIYUMVA Emmanuel (IPC Manager)

MUHIRE Eric (Cameraman)

TUYISENGE Eric (Kits Manager)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru